Perezida wa Centre Africa Faustin-Archange Touadera yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda , ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’I Kanombe yakiriwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vicent Biruta nyuma wo kwakirwa nawe bikaba biteganyije ko ari bugirane ibiganiro na mugenzi w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.
Ibiteganijwe muri uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe ku wa 5-8 Kanama 2021 . Perezida Touadéra arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Harimo kandi gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ishuri ryisumbuye, irerero ry’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Perezida Faustin-Archange Touadéra kandi azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.
U Rwanda rumaze iminsi rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique , u Rwanda rukaba rumaze kuhagira batayo eshatu mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri MINUSCA.
Mu kwezi k’Ukwakira 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Centrafrique , rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.
Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere aboneka mu gihugu ayoboye cya Centrafrique, bagakora ubuhinzi bugezweho mu gihugu cye hakaboneka ibiribwa bihagije abaturage bacyo hakanasagurirwa isoko rigari ry’abatuye amajyaruguru ya Centrafrique yiganje mo ubutayu.
Kanda hano hasi urebe izi nkuru ku buryo bw’amashusho
Ingabire Rugira Alice