Perezida wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo akomeje kotswa igitutu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ngo ahindure Guverinoma .
Iki gitutu gikomeje kotswa umukuru w’igihugu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bifuza ko ngo uwari Minisitiri w’intebe Sama Lukonde agomba kweguzwa agasimbuzwa uwo bifuza, dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko yakagombye gusimburwa na Vital Kamerhe, uherutse kugirwa umwere n’urukiko kubyaha yari akurikiranyweho.
N’ubwo bimeze gutyo ariko bose siko babibona kuko hari n’abadatinya kuvuga ko Samu Lukonde we yaba agumyeho kugeza amatora yo muri 2023 abaye, ariko abandi bo bagasimbuzwa.
Benshi rero bibaza niba Samu Lukonde ari bugumane intebe ye, ariko hakibazwa niba azamara igihe kirekire ari kuri iyi ntebe.
Perezida Tshisekedi yatangiye kurwanywa cyane ubwo inyeshyamba za M23 zongera ga kubura imirwano, ibi byatumwe abamurwanya babyuririraho bavuga ko igihe yiyamamazaga yari yavuze ko azibanda kukugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhoza Yves