Perezida wa Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi amaze gushyira umukono ku nyandiko y’amasezerano yinjiza igihugu cye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo , abakuru b’ibihugu bagize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’ababahagarariye bateraniye i Nairobi muri Kenya, aho bari mu nama yo guha ikazE DR Congo nk’umunyamuryango mushyaka w’uyu muryango.
Ku isoga, hari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, n’abahagarariye ibihugu by’u Burundi na Tanzania na Repubulika ya Sudani y’Epfo.
Ku wa 29 Werurwe 2022 ni bwo byemejwe ko RDC ibaye umunyamuryango wa karindwi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. RD Congo ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 95.
Biteganywa ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano, abakuru b’ibihugu batangaza ku mugaragaro ikarita ivuguruye y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu bya Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.
EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.