Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byashyize hanze ubutumwa bubeshyuza ubwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko umukuru w’igihugu afitanye umubano udasanzwe n’undi mugore, bihamya ko uwabikoze nta kindi agamije uretse kumuharabika.
Ku ya 21 Nzeri mbere gato y’uko Felix Tshisekedi ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Loni i New York, i Kinshasa, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe video y’umunota umwe n’amasegonda 33, yahise itangira kuvugisha benshi.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko iyo video igaragaza umugore wari ku ibaraza ry’inyubako ituwemo mu gace k’Umujyi wa Kinshasa ari kuri telefone atabaza.
Mu magambo yavugaga yumvikanishaga ko ubuzima bwe kimwe n’ubw’abana babiri [Antonnella na Felixiane] avuga ko ari aba Tshisekedi, buri mu kaga.
Muri ubwo butumwa ashinja Denise Nyakeru [umugore wa Tshisekedi] aho amushinja ko yohereje François Beya [umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu by’umutekano] na Roland Kashwantale [uhagarariye urwego rw’abinjira n’abasohoka], kumugirira nabi.
Iyi video imaze kujya ahagaragara hari abavuze ko ibiyikubiyemo bifite ishingiro ndetse yongera umunyu mu nkuru zivuga ko Perezida Tshisekedi afitanye umubano udasanzwe n’umugore witwa Gisèle Mpela Yoka kandi ko babyarannye abana babiri bakiri bato.
Uyu mugore ashinja umugore wa Perezida kuba yarateguye umugambi wo kumugirira nabi yifashishije igipolisi.
Ibi byatumye ibiro bya Perezida bisohora itangazo, ku wa 21 Nzeri rigamije gucecekesha ayo majwi.
Rigira riti “Amashusho bitazwi inkomoko yashyizwe kuri internet, intumbero yayo ni uguharabika umukuru w’igihugu.”
Iri tangazo rigaruka no ku izindi video zacuzwe zigakwirakwizwa ku mpamvu nk’iyi ariko nta bisobanuro byinshi byazivuzweho.
Rikomeza rigira riti “Niba habayeho ikibazo, umuco w’abanyafurika ugena ko abantu bicara hamwe bakagicoca kikabonerwa igisubizo mu ituze.”
Amakuru Jeune Afrique ifite avuga ko Gisèle Mpela Yoka, yaba yari yahamagajwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku wa 10 Nzeri ngo ashyikirizwe ubutumwa (courier) bitazwi neza icyari kiburimo ndetse uyu mugore ufite inkomoko mu Bubiligi akaba yarahaswe kuva ku butaka bwa RDC ku ya 20 cyangwa 21 Nzeri.