Perezida Felix Tshisekedi, ari mu ruzinduko rw’Akazi mu gihugu cya Congo Brazaville aho bivugwa ko yajyanywe no gusobanurira mugenzi we Denis Sasungweso imiterere y’ikibazo cya M23 no gusaba ubufasha.
Ejo kuwa 13 Gicurasi 2023, nibwo Perezida Felix Tshisekedi yageze muri Congo Brazzavile aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassungweso kuri iki Cyumweru, ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo no mu ntara ya Kwamouth (Mai Ndombe).
Ibinyamakuru byo muri DR Congo , byanditse ko Perezida Tshisekedi ari kwiyegereza Denis Sasungweso, ngo bitewe n’uko asanzwe afitanye umubano mwiza na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ibi binyamakuru, bikomeza bivuga ko Perezida Tshisekedi ushinja u Rwanda gutera inkunga M23, arimo kugerageza gusobanurira Perezida Ngweso, imiterere y’ikibazo cya M23 no kumusaba ko yabimufashamo .
Perezida Tshisekedi kandi,ngo yifuza ko Perezida Denis Sasungweso usanzwe ari inshuti ya Perezida Kagame, yamufasha kumvisha u Rwanda ko rugomba guhagarika inkunga rutera Umutwe wa M23.
Ni ibirego u Rwanda rudahwema guhakana, ruvuga ko nta nkunga iyariyo yose ya gisirikare rutera inkunga uyu mutwe, ahubwo rugashinja DR Congo gukorana no gutera inkunga Umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.
Perezida Tshisekedi, yerekeje muri Congo Brazzavile nyuma yaho mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, yari mu bihugu bigize Umuryango wa SADC ndetse uyu muryango ukaba warahise utangaza ko ugiye kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Byavuzwe ko izi Ngabo , zishobora kuba zije gufasha Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kurwanya Umutwe wa M23, gusa muri iyi minsi ibihugu bigize SADC nka Angola, Zimbabwe, Tanzaniya n’Ibindi, bisa n’ibitumva ibintu kimwe ku ngingo irebana no kurwanya M23.
Kuva Umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mpera z’Umwaka wa 2021, Perezida Felix Tshiseki yakunze gukora ingendo zidashira mu bihugu by’Afurika, Uburayi n’Amerika, ashinja u Rwanda gutera inkunga M23 no gusaba ko DR Congo yahabwa ubufasha bwo kurwanya uyu mutwe.
Kugeza Ubu ariko, ibihugu byose Perezida Tshisekedi yerekejemo ,byirinze kumuha ubufasha ubwari bwo bwose bugamije kurwanya M23, ahubwo akaba yarakunze kubwirwa ko inzira y’Ibiganiro ariyo iboneye kugirango Intambara ihanaganishije Ingabo za Leta FARDC n’Umutwe wa M23 irangire mu mahoro.
Guverinoma ya DR Congo ariko, nti kozwa ibyo kuganira na M23 ahubwo ikavuga ko izakomeza kurwanya uyu mutwe kugeza utsinzwe no kuwirukana ku butaka bwa DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com