Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC, yashinje Perezida Tshisekedi kuba ari mu gakino ka M23 ariko ngo akaba akomeje kuyobya uburari no kujijisha Abanye congo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 2 Werurwe 2023 kivuga ku mutekano mucye mu burasirzuba bwa DRC ,Martin Fayulu usanzwe ari umuhuzabikorwa w’impuzamashyaka “LAMUKA” ,avuga ko Perezida Tshisekedi ahora mu mukino wo kohereza abajenerali barenga 20 mu burasirzuba bwa DRC, ashaka kugaragariza Abanye congo ko ari kurwanya M23 yivuye inyuma, nyamara ngo siko bimeze kuko aba ari gukina icyo yise”Ikiinamico”
Ati:’’ Thsiekedi asa n’urigukina ikinamico agamije kuyobya uburari no kurangaza abanye congo yohereza Abajenerali barenga 20 mu burasirazuba bwa DRC kurwanya icyo yise ubushotoranyi bw’abanyamahanga. Arabeshya uyu mukino nawe awurimo.”
Yakomeje avuga ko kuwa 18 Kanama 2021 Etat de Siege(Ubuyobozi bwa gisikare bwasimbuye ubw’abasivile) imaze amezi atatu itangijwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, akayabo k’amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 74 yagombaga gukoreshwa muri operasiyo za gisirikare, 68% byayo yayobejwe na Etat major ya FARDC i Kinshasa ku kagambane ka Perezida Tshisekedi.
Ati:” «Intambara mu burasirazuba bw’igihugu cyacu ,igomba kureka gukomeza kuba Business ya Tshisekedi”
Martin Fayulu avuga ko muri Kamena 2021, Perezida Tshisekedi yabeshye k’ubushake, ubwo yavugaga ko mu gace ka Beni hoherejwe abasirikare bagera ku 21.000 bari mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, nyamara ngo byaje kugaragara ko abasirikare bari muri izo operasiyo, bari kimwe cya gatatu cyabo yari yatangaje.
Martin Fayulu, asanga kuba Perezida Tshisekedi azi umwanzi wa muteye ariko akanga gucana umubano nawe burundu afunga imipaka yose cyangwa se ngo yihimure nawe amugabeho ibitero nk’uko bitegenywa n’itegeko nshinga rya DRC,ari ikimenyetso cy’uko umukino wa M23 awurimo.
Yongeyeho ko Perezida Tshisekedi ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse ko ariwe wamufashije kwinjiza DRC mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasiazuba(EAC).
Martin Fayulu, yakunze kenshi gushinja Perezida Tshisekedi Ubugambanyi no gukorana na bimwe mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda na Uganda kugirango umugambi wa Balkanisation ushyirwe mu bikorwa.