Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Luanda muri Angola, aho agirana ibiganiro na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço.
Félix Tshisekedi agiye kwerecyeza i Luanda muri Angola nyuma y’iminsi micye akubutse mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.
Iyi nama yabereye i Bujumbura mu Burundi, yafatiwemo imyanzuro yo kongera gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi ajya i Luanda muri Angola, akakirwa na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço wakunze guhuza DRC n’u Rwanda mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.
Tshisekedi kandi agiye muri Angola nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, yari yagiye muri Congo-Brazzaville akagirana ibiganiro na Denis Sassou-Nguesso.
RWANDATRIBUNE.COM