Depite Edouard Mwangachuchu ushinjwa gukorana n’Umutwe wa M23 ashobora kugwa muri Gereza ya Gisirikare iherere mu mujyi wa Kinshasa ,aho amaze amezi agera kuri atanu afungiye.
Ibi buraturuka ku kuba Urukiko rukuru rwa Gisirikare muri DRC ruri ku muburanisha, rukomeje kumushyiriraho amanazi rwanga ko ajya kwivuza indwara y’Umuvuduko w’Amaraso, ikomeje kumukomerana kuva yatabwa muri yombi.
Mu rubanza rwe ruheruka, Depite Mwangachuchu yasabye urukiko kumufasha rukamuha uburengenzira bwo kujya kwivuza indwara y’umuvuduko w’amaraso ikomeje kumukomerana uko bwije n’uko bukeye.
Yagize ati:” Ndarwaye kandi nkomeje kuremba ku buryo mudashobora gutekereza. Mfite ikibazo cy’umuvuduko w’Amaraso gikomeje kunkomerana k’uburyo numva ntagishobora gukomeza kuvuga. ariko nti mushaka kunyumva”
Ibi, ariko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwabiteye utwatsi , ruvuga ko agomba gukomeza kuburana ,ngo naho ibyo kujya kwivuza azabibonera Uburenganzira nihaboneka uruhushya rwa Muganga.
Kuwa kabiri ushize, Depite mwangachuchu ntiyagaraye mu rubanza rwe kubera uburwayi bukomeje kumomerana, gusa ntiyigeze anemerwa kujya kubonana n’umuganga we.
Abunganira Depite Mwangachuchu mu mategeko, basabye urukiko guha Umukiriya wabo uburengenzira bwo kujya kwivuza, ariko urukiko rukomeza gutsemba ndetse rubitera utwatsi ,byatumye bahita basohoka mu rukiko bafite uburakari .
Mbere yo gusohoka mu rukiko ,abunganira Depite Mwangachuchu mu mategeko , babwiye umucamanza ko nta mutima wa Kimuntu bagira.
Ati:” ibi biragaragara ko nta mutima wa Kimuntu mugira. Ni gute mwanga ko umukiriya wacu ajya kwivuza kandi abyemerwa n’amategeko? Ese mushaka kuzaburanisha umurambo?
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, ngo burifuza ko Depite Mwangachuchu agwa muri Gereza!
Amakuru Dukesha umwe mu bahoze bakorana na Depite Mwangachuchu mu Nteko Nshingamategeko ya DRC nawe ukomoka muri teritwari ya Masisi utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we , avuga ko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, budashaka ko Depite Mwangachuchu yongera kugaragara muri politiki y’iki gihugu , bitewe n’uko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi bashinja gukorana no gushyigikira M23 .
Aya makuru, akomeza avuga ko hamaze gufatwa icyemezo cy’uko Depite Mwangachuchu, agomba kugwa muri gereza nta muntu umukojejeho urutoki, ahubwo ko bategereje ko indwara y’umutima itamworoheye muri iyi minsi, ariyo igomba kumuhitana, akaba ariyo mpamvu Urukiko rukuru rwa gisirikare rukomeje kwanga ko ajya kwivuza kandi ari ibintu yemerewe n’amategeko.
Depite Edourd Mwangachuchu, yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi muri DRC ruzwi nka ANR( Agence National de Reseignement) muri Gashyantare 2023 .
Ubwo yatabwaga muri yombi, ANR yatangaje ko yasanze intwaro nyinshi n’amasasu mu nzu ibikwamo ibikoresho bya Sosiyete SMS ya Depite mwangacucu isanzwe icukura amabuye y’agaciro muri teritwari ya Masisi ndetse ko izo ntwaro ,ari izo M23 yahahishe mu buryo yari iziranyeho na Depite Mwangachuchu.
Ubu depite Mwangachuchu, arashinjwa ibyaha birimo Ubugambanyi , Ubutasi ,kurema imitwe yitwaje intwaro no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ni ibirego Depite Mwangachuchu ahakana yivuye inyuma, akavuga ko yafunzwe ku mpamvu za Polititki ndetse benshi bakemeza ko yazize kuba ari umwe mu bakire n’Abanyapolitiki bo mu bwoko bw’Abatutsi, Ubugetesi bwa DRC bushaka kwikiza.
Agitabwa muri yombi, Depite Mwangachuchu, yavuze ko yagambaniwe n’abantu bakomeye mu butegetesi bwa DRC ndetse ko abo bantu bakoresheje ububasha bafite bamugerekaho ibyaha birimo gukorana na M23, kugirango babone uko bamunyaga imitungo ye yose.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com