Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bukome gushinjwa ko buri inyuma y’itegurwa rya Balcanisation y’igihugu cyabo. Ibi ni ibibazo byongeye kuzamurwa n’abantu batandukanye bari mo Denis Mukwege, Martin Fayulu,hamwe na Augustin Matata Ponyo.
Aba bagabo bakomeje gushinja Perezida Tshisekedi kunanirwa kuyobora igihugu ahubwo akagishyira mu maboko y’abanyamahanga, ibintu bavuga ko bishobora gutuma agace k’iburasirazuba kagizwe n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda gashobora kwiyomora kuri Congo.
Ni imvugo yakunze kugarukwaho kenshi n’abanye congo bavuga ko u Rwanda rwaba rushaka kwiyomekaho cyangwa se gufasha kwigenga kw’agace kamwe k’igihugu cyabo kahoze kabarizwa ku bwami bw’u Rwanda nyamara mugihe cyo gushyiraho imbibe bikozwe n’abazungu, aka gace kakaza komekwa kuri Congo.
Abanyapolitiki benshi kandi bitwaza iyi mvugo bashaka kugaragaza ko iki gihugu gishobora gutakaza ubutaka bwacyo, bigatuma bagaragaza ko bagiye gushakisha amahoro muri aka gace gahoramo ibi bazo by’umutekano muke, bavuga ko bazawugarura n’ibindi n’ibindi.
Ibi bakaba barabyuririyeho bagaragaza ukuntu igihugu cyabo gisigaye gicungirwa umutekano n’ingabo z’amahanga, mugihe bo bemeza ko Leta yakabaye yarohereje mu myitozo ihambaye abasirikare ba Congo (FARDC) kugira ngo babe aribo barinda ubusugire bw’igihugu cyabo, aho kwitabaza abanyamahanga.
Aha ni naho bahera bashinja perezida Tshisekedi na Guverinoma ye gushaka gutanga igihugu cyabo bifashishije Politiki y’abanyamahanga.
Umuhoza Yves