Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,akaba na Minisitiri w’itumanaho Christophe Rutundula yatangaje ko umukuru w’ighugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Wiliiam Ruto wa Kenya biyemeje kurangiza ikibazo cy’umutekano mukeke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi abakuru b’ibihugu byombi babyiyemeje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022 nk’uko Minisitiri w’itangazamakuru Rutundula abitangaza aho yavuze ko aba baperezida bazabigeraho bafatanije n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC. Ibi kandi bikaba byashimangiwe n’inyandiko y’umwanditsi mukuru w’uyu muryango nk’uko uyu mu Minisitiri abigarukaho.
Umukuru w’igihugu cya Kenya Perezida William Ruto, yijeje mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi ko igihugu cye kitazigera narimwe gitererana DRC, iyi ikaba ari nayo mpamvu yohereje ingabo zo mu gihugu cye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC nk’uko Umuryango wa EAC wari wabyiyemeje, mu biganiro bya Nailobi.
Uyu muyobozi wa Repubulika ya Kenya yongeyeho ko kugira ngo ibyo babigereho ari uko bagomba gushyira hamwe nk’abatuye akarere bose.
Umuhoza Yves
Kandi Kenya aho bukera iratangira kurwanya M23. Abanyakenya ni indyarya ibyo bavuga sibyo bokora.
Nibyo ingabo za Kenya zaharagaye kurugamba muli kibumba uyu munsi.
None se ubwo Kenya yajya kurwana kd hari ibiganiro bitegerejwe? Ubwo se yaba ishyigikiye inzira y’amahoro cg intambara? Erega ntabwo byakunda ko m23 ireka kwirwanaho kko ntayandi mahitamo ifite rero aba banyakenya bakagombye kumenya neza m23 niki? Irwanira iki?