Mu kiganiro waramutse Rwanda cyatambutse kuri televisiyo y’ u Rwanda cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko perezida wa Congo Felix Tshisekedi ariwe utuma intambara yo muri aka gace ka Congo itarangira kuko akomeza kugura intwaro zikomeye akaziha igisirikare cyiwe bikarangira bazatswe n’umutwe wa M23.
Yagize ati: ”Perezida Tshisekedi niwe uzatuma urugamba rutarangira, kubera ibijyanye n’intambara n’intwaro agura m23 ikazitwara, niwe uzatuma uru rugamba rutarangira ikindi kandi icyo izi ntwaro zizakoreshwa niwe uzabibazwa .”
Senateri Evode uwizeyimana kandi yanagaragaje ibibazo bikomeye leta ya congo iri gukomeza kwikururira bishingiye ku gufata abaturage n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ibita Wazalendo.
Yagize ati: ”Umuntu yari asanzwe ari umujura ufata ukamuha imbunda, none ubu uramubwira uti genda wice mu izina rya leta, ukamubwira uti ubu ushobora kwiba ukanica, niyo mpamvu ndi kubabwira ngo igihugu kiri mu kaga kandi ni naho kiri kwerekeza.’’
Iyi nzobere mu mategeko mpuzamahanga akaba n’umunyapolitiki yanagaragagaje ko nk’umuntu uzi iby’intambara azi neza ikiguzi cy’intambara kandi ko abantu bose babaye mu ntambara batajya bapfa kwigamba gushoza cyangwa kwishora mu ntambara.
Yagize ati: ”Uzarebe abantu bose babaye mu ntambara cyangwa abazi ibijyanye n’intambara baba bazi ikiguzi cyayo .Ntabwo bapfa gukangisha intambara ,nta n’ubwo bapfa kuvuga ibyo babonye.’’
Yanagaragaje uburyo amagambo ya perezida wa congo yo gutera u Rwanda yari amagmbo yo kwishakira amajwi ko nawqe ubwe yarabizi ko ibyo yavugaga atari kubishobora ngo kuko mbere yo kurasa Kigali yari kubanza akarasa Bunagana akayibohoza cyangwa akabohoza ibindi bice byose M23 yafashe.
Abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’afurika y’iburasirazuba (EAC) mu bihe bitandukanye bakunze kugaragaza ko ibibazo by’amakimbirane biri m’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa inzira imwe rukumbi yo kubiranghiza ishingiye kuri politike kurenza intambara y’amasasu.
Ibi bikaba byaranashimangiwe n’umuryango mpuzamahanga wa Loni ndetse n’ibihugu bikomeye byo ku isi birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika , Ubwami bw’Abongereza ndetse n’Ubufaransa aba bose bakaba banahurira ku gusaba perezida wa Congo kurekeraho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro .
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com