Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye muri Israël uruzinduko rw’iminsi itatu, yasanganijwe ibyapa byo ku muhinda bimushinja kwanga Abayahudi.
Ibi byapa byari bimanitse mu mihanda yo Mujyi wa Yeruzalemu aho imodoka zitwaye Perezida Tshisekedi zari bunyure, byavugaga ko agomba guhagarika ivangura abakorera. Ibiro Ntaramakuru by’Abayahudi, JTA, byatangaje ko imvano y’ibi byapa ari umwuka mubi uri hagati ya Perezida Tshisekedi na Moïse Katumbi uvuka ku mubyeyi w’Umuyahudi ndetse n’Umunye-congo, aho bamaze iminsi badacana uwaka nyuma y’uko agaragaje ko ashaka guhatana nawe mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2023.
Uku kutumvikana hagati y’aba bombi kwatumye Abayahudi biha Perezida Tshisekedi bamushinja kubanga ngo kuko adashaka ko Katumbi azamusimbura ku butegetsi kubera inkomoko ye. Ubusanzwe Katumbi w’imyaka 56 ntiyiyumva nk’Umuyahudi ndetse yiyita Umunye-Congo n’ubwo papa we yari Umuyahudi, aho n’izina rye ‘Katumbi’ arivana kuri mama we Virginie Katumbi.
JTA yavuze ko abahagarariye uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi banze kugira icyo bavuga kuri ibi byapa bimushinja kwanga Abayahudi, cyo kimwe na Ambasade ya Congo i Bruxelles mu Bubiligi kuko ariho Katumbi aherereye muri iki gihe.
Perezida wa Israël, Isaac Herzog, ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida Tshisekedi yabaye nk’uvuga ko ibyo byapa byamanitswe mu mihanda biterekana uruhande rwa Guverinoma ya Israel ku butegetsi bwe, ariko abivuga mu mvugo ijimije. Yagize ati “Leta ya Israël ishyigikiye cyane ubuyobozi bwawe buhamye.”
Umubano hagati ya Israël na Congo umaze igihe gito utangiye gukomera ndetse ubwo Perezida Tshisekedi yari yitabiriye inama ivuga ku mubano wa Israël na Leta Zunze ubumwe za Amerika (AIPAC 2020) yavuze ko igihugu cye kigiye gushyiraho Ambasaderi wayo wa mbere muri Israël ndetse kigafungura n’ibiro mu Mujyi wa Yeruzalemu bigamije inyugu z’ubucuruzi.
Uwineza Adeline