Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi, akomeje kwibasira u Rwanda arugerekaho ibirego bitagira ingano yitwaje umutwe wa M23.
Mu nama ya 52 y’akanama ka ONU gashinzwe uburengenzira bwa Muntu iri kubera i Jeneve m’Ubusuwisi, Perezida Felix Tshisekedi yasabye aka kanama gufatira u Rwanda ibihano bikomeye.
Mu ijambo yagezga kubari bitabiriye iyo nama ,Perezida Tshisekedi yavuze ko uburengnzira bwa Muntu budashobora kugerwaho mu Burasirazuba bwa DRC, mu gihe u Rwanda rutarahagarika ibikorwa byo guteza umutekano mucye muri ako gace, rubinyujije mu gushinga imitwe yise iyiterabwoba.
Yakomeje asaba aka kanama ,gufatira u Rwanda ibihano bikomeye kugirango ruhagarike ibikorwa byo by’ubushotoranyi byibasira uburengenzira bwa Muntu mu burasirazuba bw’igihugu cye .
Yagize ati:” muri DRC Ntabwo twabasha kugera ku kigero cyiza cyo guharanira Uburenganzira bwa Muntu mu gihe u Rwanda rukomeje gukoresha imitwe y’iterabwoba mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Niyo mpamvu dusaba akanama ka ONU gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ku isi by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye, gufatira u Rwanda ibihano bikomeye kugirango ruhagarike ibyo bikorwa no gusaba ko hubahirizwa imyanzuro ya Nairobi na Luanda, yanashimangiwe n’Umuyango w’Afurika yunze Ubumwe n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.”
Hari abasanga Perezida Tshisekedi ari gukwepa uruhare rwe cyane cyane ko akorana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje abaturage?
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga Perezida Felix Tshisikedi ari gukwepa igitutu ari gushyirwaho n’amahanga kubera imvugo z’urwango,ubwicanyi n’ibikorwa byihohoterwa bikomeje kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC ubutegetsi bwe bwananiwe guhagarika, uhubwo bugasa n’ububishigikiye kuko bikorwa inzego zishinzwe umutekano zirebera ndetse rimwe na rimwe zikabigiramo uruhare.
Perezida Tshisekedi kandi ,akomeje kuyobya uburari asa nushaka kwirengagiza no gukwepa ikibazo cy’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bibumbiye mu mutwe wa M23 baharanira guhabwa uburenzira bwabo mu gihugu cyabo cya DRC ,ahubwo agahitamo kubigereka k’u Rwanda.
Pereida Tshisekedi kandi , yahisemo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR Nyatura na Mai Mai imaze imyaka irenga 20 izwiho kwica,guhohotera no gusahura abaturage mu Burasirazuba bwa DRC , mu gihe iyi mitwe ariyo ifite uruhare runini mu guhungabanya no kutubahariza uburengenzira bwa Muntu mu Burasirazuba bwa DRC.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC,bemeza ko kuba ubutegetsi bw’iki gihugu bwarahisemo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro izwiho kwibasira abaturage, bigaragaza uko abategetsi b’iki gihugu, bashyira imbere inyungu zabo bwite aho kwita ku kurengera abaturage bamaze imyaka irenga 2O barazengerejwe n’iyo mitwe, ndetse ko ari nayo ntandaro yatumye Abayekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bahinduka impunzi mu bihugu by’amahanga.