Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatanze itegeko ryo gufunga abakozi 2 bakora mu biro bye abashinja kugambana n’u Rwanda.
Abafunzwe ni Didier Baitopla ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Perezidansi n’umyobozi wa Gahunda za Perezida Freddy Kangudia. Ibitangazamakuru byandikirwa muri RD Congo byavuze ko aba bakozi ba Perezidanasi bafungiwe muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.
Hari amakuru kandi avuga ko, Claude Ibalanky wari uhagarariye itsinda rya Leta ya Kinshasa mu biganiro bya Nairobi nawe amaze igihe afunzwe n’inzego z’umutekano zimukoraho iperereza.
Didier Baitopala na Freddy Kangudia bivugwa ko bafungiwe gusuzugura gahunda z’akazi no kuba batanga amakuru ku nzego z’ubutasi z’u Rwanda. Aba kandi ngo bashinjwa kumena amabanga akomeye y’igihugu , ubwo bashyiraga hanze ifoto ya Perezida Tshiskekedi aganira n’Intumwa yari yaturutse mu Burundi.
Didier Baitopala na Freddy Kangudia ngo hari ibindi byaha bitigeze bitangarizwa itangazamakuru, aho bavuga ko n’ubusanzwe hari uburyo bajya batanga amakuru ku butegetsi bw’u Rwanda.
u Rwanda ni igitangaza mu butasi kw’isi ndemeye. ahubwo se Khisekede we kuki adafungwa kandi nawe atanga amakuru y’ingenzi ku butasi bw’u Rwanda? umuntu wese ushaka guhanagana n’u Rwanda ubwenge buramutoroka.
Hhhhhhhh
Afu gw nande ko ariwe ufunga? Babe agabanya murizo mbaraga
Niko Kabaka we, Urwanda ruraroga kuburyo buyayura ubwonko bw’abashaka guhangana narwo?