Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abahagarariye Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Mu biganiro bagiranye , Ibiro bye byemeje ko harebewe hamwe ibibazo bikunze gushyira mu kaga umutekano wabo n’uko byashakirwa ibisubizo.
Perezida Tshiskedi yabasezeranije ko ari inshingano ze kubona abaturage batuye igihugu cya Congo batekanye bose hatitawe ku bwoko cyangwa imiryango migari bakomokamo.
Mu iri iri tsinda ryakiriwe na Perezida Tshisekedi, ryari riyobowe na Azarius Ruberwa wahoze ari Visi Perezida w’Iki gihugu, Minisitiri Alexis Gisaro na Senateri Moise Nyarugabo.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byemeje ko ubutumwa bw’amahoro no koroherana yahaye aba bayobora imiryango migari y’Abatutsi bukwiye no kugera ku bo mu bwoko bw’Abahutu bose bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane mu burasirazuba bw’Iki gihugu.
(Provigil)