Perezida wa Repubulika Iharaira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yagaragaye ku butaka bwa Uganda mu gace ka Mpondwe ari kumwe na Yoweri Kaguta Museveni baganira ku mishinga y’ubwubatsi bw’imihanda ibihug byombi bifitanye.
Aba perezida bombi bagaragaye ku butaka bwa Uganda nyuma yogufungura ku mugaragaro , ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda igezweho ihuza ibihugu byombi mu rwego rwo koroshya imihahiranire y’ibi bihugu n’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.
Biteganijwe ko uyu mushinga watangijwe n’aba bakuru b’ibihugu uzarangira hubatswe imihanda itatu ihuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariyo: Uw’ibirometero 85 uhuza Kasindi na Beni, Uw’ibirometero 54 uhuza Beni na Butembo nu’uwi’ibirometero 89 uhuza umupaka wa Bunagana n’umujyi wa Goma.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko iyubakwa ry’iyi mihanda Guverinoma ya Uganda yashoyemo angana na 20%, iya Kongo Kinshasa 20% n’uruhare rw’abaterankunga rungana na 60% .
Bakiva ku butaka bwa Uganda Félix Tshisekedi na Yoweri Museveni bagarutse mu gace ka Kasindi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bahise banashyira ibuye ry’ifatizo aho iy’ubakwa ry’iyi mihanda rizatangirira.