Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yagarutse i Kinshasa kuri uyu wa Kane nyuma yo kubagwa biturutse ku ndwara y’umutima , anemeza ko mu matora yo mu mwaka utaha aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu kiganiro uyu mukuru w’igihugu yagiranye n’Ikinyamakuru Le Soir, aho yarakiri i Brussels mu Bubuligi yavuze ko ashima Imana kuba akiri muzima, gusa avuga ko ubuzima bwe butaramera neza kuko hari ibyo yategetswe n’abaganga gukora kugirango yoroherwe vuba.
Abajijwe n’umunyamakuru niba ashobora kuvuga ku matora yo mu mwaka utaha wa 2023, Perezida Tshisekedi yavuze ko hatagize igihinduka yakongera kwiyamamaza cyane ko asanga ngo abaturage b’igihugu cye bagikeneye kumubona. Yagize ati”Nizera ko Abanyekongo bagikeneye kumbona kubera ko twatangiye impinduka mu gihugu igihe twitandukanyaga na FCC y’uwo nasimbuye nyuma yo gusanga mu myaka 2 twakoranye ibintu byari bikomeje kuba bibi”
Perezida Tshisekedi , avuga ko yizeye gushyigikirwa na Guverinoma iyobowe na Sama Lukonde, cyane cyane agendeye kuri gahunda y’iterambere ry’ubukungu yatangijwe muri Teritwari 145 mu gihugu hose nka bumwe mu buryo buzamufasha kugera ku nsinzi.
Yagize ati”Umwaka ugiye kuzura dutangije uburyo bushya bw’ubwiganze mu miyoborere igamije gushyira mu bikorwa ibyo twemereye abaturage bacu. Hari byinshi tuzongera mu sanduku ya Leta, aho urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu nyeshyamba n’igisirikare cya Congo FARDC ruzongererwa Miliyari 4 z’Amadorari. Tuzatangiza imishinga mishya muri teritwari 145 zose z’igihugu, kandi imyinshi muriyo yaratangiye”.
Perezida Tshisekedi yavuze ko agendeye ku mishinga migari afite iganije iterambere asanga agomba kugaruka gukomereza aho yari agereje, binemeza ko yifuza guhatana mu matora ataha.
Yagize ati” Nshaka gukora ibyo nemeye kugihe kugirango abaturage banyizere ndetse banizere ko mfite kongera kugaruka nanone. Ibi nzabikora n’ubwo nsigaranye igihe gito.
Si ubwa mbere Perezida Tshisekedi atangaje ko aziyamamariza manda ya Kabiri kuko yabitangaje bwa Mbere ubwo yasuraga intara za Katanga na Kasai , aho yavuze ko urugendo yatangaje rukeneye ikindi gihe kugirango yereke abaturage ba Congo Kinshasa ko iterambere rishingiye ku mutekano rishoboka.