Nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ageze i Addis Abeba muri Ethiopia, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yagezeyo, yakirwa n’abanyekongo baje bafite ibyapa biriho ubutumwa burimo ubwamagana u Rwanda.
Congo Kinshasa yakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda na rwo rutahwemye kubinyomoza ndetse n’uyu mutwe ubwawo ukavuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.
Perezida Felix Tshisekedi yitabiriye Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho yageze i Addia Abeba nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yahageze.
Mu mafoto agaragaza Perezida Tshisekedi ageze muri Ethiopia, hagaragaramo Abanyekongo baba muri iki Gihugu baje kumwakira bafite ibyapa byanditseho amagambo yo kwamagana umutwe wa M23, bavuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Perezidansi ya Congo Kinshasa kandi yavuze ko mbere yuko Tshisekedi yitabira iyi Nteko Rusanye y’Abakuru b’Ibihugu bya AU, izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, biteganyijw eko uyu munsi ku wa Gatanu yitabira inama ebyiri.
Ibiro bya Perezida wa Congo, byagize biti “Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu azitabira inama ebyiri z’ingenzi, iya mbere izagaruka ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC naho iya kabiri n’iy’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Nubwo Guverinoma Congo yitabira inama zigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, ariko yakunze kuvunira ibiti mu matwi, yanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byose byagiye bifatwa.
RWANDATRIBUNE.COM
Cabitamaa aaaa