Mu ruzinduko yagiriye muri Brezil,Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye itsinzi mu matora ateganijwe uyu mwaka, ndetse yemeza ko hari abashaka kuburizamo amatora ariko ko bitazabashobokera.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu murwa mukuru Bélim muri Brezil, mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Abanye congo batuye muri icyo gihugu kuri uyu wa 09 Kanama.
Uyu mu Perezida yatangaje ko haba imbere mu gihugu ndetse no hanze hari abantu bifuza ko aya matora atazaba, nyamara yemeza ko batazabishobora kuko nawe yabihagurukiye. Yabivuze muri aya magambo Ati “ ndabizi neza haba hanze ndetse n’imbere mu gihugu, hari aba ntu bashaka ko amatora yacu atazaba, ariko ntibazabigeraho.”
Perezida Félix Tshisekedi, yari muri iki gihugu yitabiriye inama y’ibihugu bitatu aribyo Brezil, Indonezia na Republika ya Democrasi ya Congo. Iyi nama yabereye i Bélim mu murwa mukuru wa Brezil.
Muri iyo nama hakaba hagombaga kwigwa k’ubufatanye muby’ubukungu no guhahirana kw’ibi bihugu uko ari bitatu. Ni inama yasojwe hemejwe ko inama y’ubutaha izabera mu murwa mukuru wa DRC I Kinshasa.
Uyu mu Perezida yemeje ko imyiteguro y’amatora ateganijwe m’Ukuboza iri kugenda igera ku musozo.