Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,Perezida wa Repubulika Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yashyiseho ingamba zikomeye zirimo guhagarika ingendo guhera saa Tatu z’ijoro kugeza za 5h00 z’igitondo.
Mu itngangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo , akaba na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Jolino Makelele, rivuga ko biturutse ku nama nyunguranabitekerezo yabowe na Perezida Tshisekedi ku giti cye ku mugoroba wo ku wa kabiri, 15 Ukuboza 2020 muri Palais de la Nation, Umukuru w’igihugu yafashe icyemezo ko guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukuboza isaha yo gutaha ari saa tatu z’umugoroba, ingendo zikongera gusubukurwa saa Kumi n’imwe z’igitondo mu gihugu cyose.
Ibi byiyongeraho ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19 harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera igaragara, gukaraba intoki no gupima umuriro ku nyubako zihurirwamo n’abantu benshi.
Mu zindi ngamba zigaragazwa n’iri tangazo zivuga ko amamurikagurisha , ingendo rusange, imihango y’ibirori n’inama z’abantu barenga 10, imikino ikorerwa ahantu hafunganye bihagaritswe.
Mu bikorwa bisanzwe by’ubwikorezi bw’ibinyabiziga, indege, ubwato, moto na gari ya moshi bizakomeza gukorwa ariko bigenzurwa byimazeyo n’inzego zibishinzwe.
Mu bjyanye n’amashuri , abanyeshuri bari bateganijwe gusubira ku mashuri vuba bongerewe igihe , naho ibizamini biteganijwe kuva kuwa 18 Ukuboza 2020 byo bizakomeza.
Imodoka zirenza igihe cyo gutahiramo ku mpamvu z’akazi zitangirwa uruhushya rwihariye n’ubuyobozi bw’Intara .
Perezida Tshisekedi avuga ko Inama yashyizeho izi ngamba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego bwite za Reta, abikorera , imiryango idaharanira inyungu na Komite ishinzwe guhangana na Covid-19 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Izi ngamba zose zizatangira kubahirizwa guhera kuwa Gatanu, 18 Ukuboza