Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, yakiriwe n’Umwami w’Ubwongereza Charles III mu ngoro ye, i Buckingham.
I Buckingham, Perezida Tshisekedi yakiriwe na Amb James Cleverly ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’Ubwami bw’Ubwongereza.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko Felix Tshisekedi yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi mu Bwongereza .
Bakomeza bavuga ko Perezida Tshisekedi n’Umwami Charles baganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse ngo, byitezwe ko Tshisekedi ageza ku mwami Charles III aho ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bihagaze.
Perezida Tshisekedi avuga ko ingendo zose agirira hanze y’igihugu cye zigamije kumenyesha amahanga ko igihugu cye cyatewe n’u Rwanda, aho avuga ko azifashisha inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kubasaba kumvisha ubuyobozi bwarwo gukura M23 i Bunagana.
Ariko njye abanyapolitike babanyafrica baranshobeye! Uziko bamwe bameze nk’abana neza neza! Tshisekedi kuregera Ubwongereza kuko ubwongereza bushinzwe iki kuri RDC? Aribwira se ko hazabiki narega u Rwanda ku Bwongereza? Ubundi se ubwongereza ni se cga ni nyina w’u Rwanda? Nge mbona ibi bya RDC ari ibintu by’abana rwose! Ubwongereza bufite ibibazo byabwo byo kwitaho ureke akavuyo n’akajagari ko muro RDC.