Nyuma y’uruzinduko rw’Abanyapolitiki bo muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri DRC ,ubuyobozi bwa Leta zunze ubuwe z’Amerika bwatangarije Tshisekedi ko atagomba kugira ubwoba kuko ariwe uzatsinda amatora ateganijwe mu kwezi kw’ukuboza.
Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe kugenzura no gukora iperereza kubijyanye na politike yo muri Afrika y’iburasizuba (EAC),mu cyegeranyo bashyize ahagaragara cyavuye mu iperereza bakoze kuva kuwa 05 Gicurasi kugeza kuwa 20 Nyakanga 2023 kubyerekeranye n’ubuzima bw’abanyagihugu ndetse n’uko byifashe muri Politiki y’iki gihugu.
Ni icyegeranyo cyasomwe kuri uyu wa 23 Kanama nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri DRC cyitwa 7sur 7.Cd dukesha iyi nkuru, bavuga ko ngo Perezida Tshisekedi afite amahirwe yo kuzatorwa na none akaba ariwe usubira kubuyobozi.
Iritsinda rihamyako mubantu mirongwitandatu na batanu bakoreweho ubushakashatsi bemeje ko bazongera gutora Perezida Felix Tshisekedi kuri manda ikurikira.
Muri iki cyegeranyo kandi abanya Politiki bagiye bahabwa amanita kuburyo bukurikira bwana Moïse Katumbi, iritsinda ryamuhaye amajwi 12% ku ijana mugihe Martin Fayulu we yahawe 8% gusa .
Ibi bikaba aribyo byashingiweho bivugwa ko uyu mu perezida agomba kuzegukana amahirwe yose yo kongera kwicara ku ntebe y’umukuru w’igihugu.