Kuwa 25 Ukuboza 2022 ubwo abemera Yezu Kirisitu, bizihizaga umunsi w’amavuko ye(Noheri), Perezida Felix Thisekedi wa DRC yahisemo kwizihi uwo munsi, ari kumwe n’Abagore b’abasirikare bari k’urugamba bahanganyemo n’Umutwe wa M23.
Ari kumwe n’Umufasha we Denise Nyakeru,Minisitiri w’Intebe sama Lukonde ,Umugaba mukuru wa FARDC Gen Christian Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru i Kinshasa , Perezida Felix Tshisekedi yabanje gushimira abo bategarugori kuba bitabiriye Ubutumire bwe kugirango basangire Noheri.
Yakomeje ababwira ko, niba hari intwari zisigaye muri DRC ,izi zibarizwa mu ngabo z‘Igihugu FARDC kuko zemeye gutanga ubuzima bwazo kubera urukundo no kwitangira igihugu zikajya k’urwana n’Umutwe wa M23 yise umwanzi wa DRC.
Perezida Tshisekedi, yongeye ho ko n’ubwo urugamba bahanganyemo na M23 rutoroshye, ariko ko hari intwari za DRC zemeye kwitangira Igihugu ubu zikaba ziri ku rugamba mu Burasirazuba.
Yagize ati:”Mbere na mbere ndabamenyesha ko uyu munsi ari uwanyu. Mugire Noheri nziza hamwe n’imiryango yanyu. Ikibabaje ariko n’uko ntabashije kubona abagize imiryango yanyu bose kuko nifuzaga no kubona abana banyu ,ariko ntibyashobotse.
Gusa ,icyo si ikibazo turaza gushaka uko nabo Noheri ibageraho igihe cyo gutandukana n’ikigera.
Nongeye kuboneraho umwanya wo kubabwira ko duha icyubahiro gikomeye abagabo banyu, bemeye kujya kwitangira igihugu aho bari k’urugamba duhanganyemo n’umwanzi mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu ,ari nayo mpamvu nahisemo gusangira Noheri namwe.
Ndabizeza ko ibibazo byose mufite n’agahinda kanyu, niteguye kubibafashamo. Ni njye ugomba kubishakira ibisubizo kuko Abagabo banyu bagomba kwita k’urugamba.
Niba hari intwari zisigaye muri DRC , izo zibarizwa muri FARDC kuko bemera guhara amagara yabo bakajya k’urugamba batitaye ku bibazo by’Abana n’Abagore babo basize inyuma. Ibyo ndabibubahira cyene”
Perezida Felix Tshisekedi ,yongeye ko atibagiwe n’abandi bafasha b’abasirikare bari k’urugamba, kuko no muri Goma Beni na Bunia mu Ntara ya Ituri abafasha b’Abasirkare bari k’urugamba ,nabo Noheri yabagezeho .