Umukuru w’igihugu cya DRC Perezida Felix Tshisekedi yahamagariye imitwe yose ibarizwa mu gihugu cye gushyira intwaro hasi kugira ngo bashyikirane neza kandi bashakire umuti ikibazo cy’amahoro yabaye agatereranzamba mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo mu ijambo yatambukije hifashishijwe ikoranabunga mu muhango wo gutangiza icyiciro cya gatatu cyo gushakira umuti ikibazo cy’amahoro yabuze mu burasirazuba bwa DRC.
Umukuru w’igihugu cya DRC yatangaje ko igihe kigeze ngo buri wese yiyumvemo ko agomba guteza imbere igihugu cye.
Ibi kandi yabigarutseho ubwo yatangazaga ko bagomba kwambura intwaro imitwe yose ibarizwa muri DRC hanyuma abaturage bakongera kugira amahoro nk’uko mu bindi bihugu bimeze. Uyu mugabo yavuze ko buri wese bireba agomba kubigira ibye.
Umuhoza Yves
Nibatazishyira hasi, Tshisekedi azakor’iki se? Nta gisirikare afite yewe n’ubutegetsi ntabwo afite ubwo se bari bumwumvire ra? RDC ntawe utarayiciye amazi! N’umutwe ufite imbunda 10 gusa urayizengereza!