Mu nama yahuje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi n’abadipolomate bakorera mu gihugu cye, yashinje imiryango mpuzamahanga ku mutererana m’urugamba ahanganyemo n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23.
Uyu muyobozi wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye aba badipolomate ko u Rwanda rwamuteye rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23.
Muri iyi nama yabaye kuwa 30 Mutarama I Kinshasa, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ibi byakozwe imiryango mpuzamahanga irebera, ntirufatire ibihano bikakaye, ndetse ngo n’abayobozi b’u Rwanda bafatirwe ibihano bikakaye.
Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kubiba urupfu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwifashishije inyeshyamba za M23, akagaragaza ko ibi byose imiryango mpuzamahanga yakabaye ibibona ndetse ikabyamagana.
Si ubwambere DRC ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe ibi Leta y’u Rwanda yabihakanye inshuro nyinshi, ndetse n’izi nyeshyamba ubwazo zikabihakana kumugaragaro zivuga ko nta mfashanyo yewe nta n’urwembe rwahabwa n’u Rwanda.
Uyu muyobozi yagaragaje ko yatabaje imiryango nka SADC hamwe na ECCAS imiryango ishinzwe kugira uruhare mu kugera kuntego z’aka karere ariko nabo ntacyo bamumariye.
Uyu muyobozi yabwiye aba badipolomate ko amahanga yakagombye kureba akaga yatejwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba ufashwa n’u Rwanda bakamutabara kandi bagafatira ibihano bikakaye u Rwanda.
Umuhoza Yves
Ariko uyu mugabo yavukiye amezi angahe?
Yavutse adahitse bamuha imiti ituma abyimba amatama agashaka kuyabyimbira no ku Rwanda
Sha nange yaranyobeye icyo akozemo! Nge narinzi ko uyu mugabo yize ariko ibyo akora cga avuga bigaragaza ubujiji bukabije. Ngo baramutereranye se yashakaga ko baumufasha kwica abantu koko ibyo barimo ubu. Tshisekedi nagirimana abo yita abasirikare be ntibamuhitane azabazwa kariya kajagari kari muri East nabantu bari kwicwa. Nakazi ke.