Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na mugenzi we wa Angola João Lourenço,usanzwe ari n’umuhuza mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, yatangaje ko inyeshyamba za M23 yiteguye ku zisubiza mu buzima busanzwe, ziciye mu kigo cya Kindu.
Abumvise iri jambo bose baratangaye kubera ukuntu yemeye kubasubiza mu buzima busanzwe kandi yaravuze ko atari abanye congo, ndetse batangira kuvuga ko ubwo uyu mugabo yemeje ko bazabasubiza mu buzima busanzwe bivuze ko yisubiyeho kubyo yavugaga ko izi nyeshyamba zaba ari abasirikare b’u Rwanda kuko basanzwe basubiza mu buzima busanzwe, abanyagihugu ubwabo.
Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yatangaje ko izi nyeshyamba zatangiye kugenda zishyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro ya Luanda, n’ubwo ziri kugenda buhoro ariko biri gukorwa. icyakora ntacyo yatangaje kubyerekeranye no kuba nabo baratangiye gushyira mu bikorwa ibyo basabwa n’iyi myanzura.
Yanatangaje ko nka Guverinoma nabo bari gutegura inkambi bazashyiramo izi nyeshyamba nizimara kwamburwa intwaro bakazisiga mu kigo cya MONUSCO kiri mu gace ka Kitchanga, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ubusanzwe inyeshyamba zisanzwe zisubizwa mu buzima busanzwe n’izikomoka mu gihugu imbere, bivuze ko rero noneho ibyo abategetsi ba Congo bavugaga ko izi nyeshyamba zigizwe n’abasirikare b’u Rwanda nyamara babeshya kuko uyu mutwe wagaragaje ko urwanira uburenganzira bwabo ndetse na bene wabo bose barenganywa Leta irebera.
Izi nyeshyamba zitegerejwe mu kigo cya Kindu zimaze igihe zisubira inyuma mu duce zari zarafashe zikadusigira ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF.
Umuhoza Yves
ariko kuki atabwira nyina umubyara akamugira inama ko ariwe utamubeshya. imbwa itagira ubwenge ihiga ingwe. uyu impfu zabaTutsi ziramukoraho rwose ntibizatinda.