Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashizeho Jean Claude Bukasa nk’umujyanama we mu by’umutekano by’agateganyo amusimbuje François Beya Kasongo uri mu maboko y’ibiro by’iperereza akekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Perezida Tshisekedi wari mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatashye igitaraganya inama itarangiye ku mpamvu zitamenyeshejwe abitabiriye inama bikekwako zifitanye isano n’umugambi wari wateguwe ugamije kumuhirika ku butegetsi.
Binavugwa ko Perezida Tshisekedi akigera mu gihugu, François Beya Kasongo wari umujyanama we mu by’umutekano yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu ANR.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko biturutse ku pamvu z’iperereza ririmo gukorwa kuri François Beya, Urwego yari ahagarariye mu biro bya Perezida wa Repubulika ruhawe Jean Claude Bukasa kuba aruyoboye mu buryo bw’agateganyo.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Juylain Nyembo Mbwizya, ntabwo risobanura neza iby’ibyaha Beya akurikirwanweho.
Cyakora umuvugizi w’ibi biro ku munsi w’Ejo yatangaje ko iperereza ririmo gukorwa kuri Beya Kasongo rifitanye isano n’ibyahungabanya umutakano w’iki gihugu muri rusange.