Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine shilombo Tshisekedi ,yasabye ingabo za EAC kudakomeza kwitwara nk’umuhuza ku kibazo cya M23 ,ahubwo ko zigomba gutangira kuwurwanya zivuye inyuma.
Ibi perezida Tshisekedi abitangaje mu gihe Perezida Evariste Ndayishimye w’u Burundi yatumije inama y’ikitaraganya igomba kwitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC ejo kuwa 4 Gashyantare 2023, mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC n’amakimbirane akomeje gufata indi ntera hagati y’u Rwanda na DRC.
Nyuma y’ubu busabe bwa Evariste Ndayishimye ,Perezida Tshisekedi mu biganiro yagiranye na Hadja Lahbib minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububirigi ejo kuwa 2 Gashyantare 2023 i Kinshasa, yamubwiye ko yifuza ko ingabo za EAC zamufasha kurwanya M23 aho gukomeza kuba indorerezi cyangwa se kwitwara nk’umuhuza.
Aya makuru ,yenemejwe na Minisitiri Hadja Lahbib nyuma y’ibyo biganiro ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Yagize ati:”Inama yampuje na Perezida Tshisekedi ,yibanze ku biganiro bya Luanda na Nairobi aho twasuzumye aho imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro igeze ishyirwa mu bikorwa. Ikindi n’uko Perezida Tshisekedi yambwiye ko yifuza ko ingabo za EAC zigomba kureka gukomeza kwitwara nk’indorerezi cyangwa se umuhuza ahubwo zigafasha FARDC guhashya Umutwe wa M23 .”
Minisitiri Hadja Lahbib, yabajijwe n’abanyamakuru niba ashigikiye icyo cyifuzo maze asubiza ko Umuryango wa EAC ariwo ugomba kugena niba izo ngabo zigomba gukora nk’umuhuza cyangwa kurwanya M23.
Ati:” Ntabwo ari njye ubigena. Ngirango izi ngabo ziyobowe na Kenya nk’uko byemejwe n’umuryango wa EAC, kandi uyu muryango niwo ugomba kugena inshingano z’izo ngabo mu butumwa zirimo muri DRC”
Kuva ingabo za EAC zagera mu Burasirazuba bwa DRC, zakunze kunengwa n’Ubutegetsi bw’iki gihugu kuba zitagaba ibitero ku mutwe wa M23 mu rwego rwo kuwuhashya .
Abanyekongo batandukanye nabo n’abanyapolitiki b’icyi gihugu, ntibahwemye kuzishinja kubogamira k’uruhande rwa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation(Gucamo DRC ibice).
Gusa ,Ubuyobozi bw’izi ngabo buvuga ko inshingano zabo atari ukurwanya M23 ahubwo ko icyazizanye mu Birasirazuba bwa DRC ari uguhagarara hagati ya FARDC na M23 mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kurinda umutekano w’abaturage.
Ubusabe bwa Perezida Tshisekedi, buje nyuma yaho Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ndetse imirwano ikaba imaze kwagukira muri Teritwari ya Masisi aho M23 imaze kwigarurira tumwe mu duce tugize iyi teritwari.