Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yasabye ko hatangizwa iperereza ryimbitse ku rugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda bifitanye isano n’intambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Ibi Perezida Tshisekedi yabivugiye mu nama 59 yahuje abaminisitiri kuri uyu wa 24 Kamena 2022.
Nk’uko byatangajwe na ,Minisitiri w’Umuco Madame Catherine Kathungu Furaha watangaje ibyavugiwe muri iyi nama, yavuze ko Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano kurinda abaturage ba RD Congo by’umwihariko, abanyamahanga bahawe ubwenegihugu.
Tshisekedi yaboneyeho gusaba abo bireba gutegura ibiganiro bigamije amahoro n’imitwe y’inyeshyamba ukuyemo iyo yise imitwe yiterabwoba irimo M23. Kuri M23 avuga ko Leta itazaganira nayo, ahubwo hazakomeza ibikorwa bya gisirikare kuko ngo ntawe uganira n’ibyihebe.
Perezida Tshisekedi yibukije Abaminisitiri ko ikibazo igihugu kirimo ari ubushotoranyi no kwikanyiza bashowemo n’ibihugu baturanye , aho atanga urugero ku Rwanda avuga ko rwateje igihugu cye umutwe wa M23.
Mu gusoza, Perezida Tshisekedi yasabye abashinzwe umutekano kwita ku kibazo cy’abaturage barimo guhohoterwa na bagenzi babo bashinjwa kugira uruhare mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.
Yasabye kandi abayobozi mu nzego zitandukanye kwirinda imvugo z’urwango no kubiba amacakubiri muri ibi bihe igihugu cyabo yemeza ko cyatewe n’abanyamahanga.