Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, biteganyijwe ko Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, atangira uruzinduko rw’iminsi itandatu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rwa Philippe Léopold Louis Marie, ruje ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo n’u Bubiligi, ni Ibihugu bifitanye amateka maremare kuko iki Gihugu cyo mu Biyaga Bigari cyakolonijwe n’u Bubiligi ndetse kikagisigira ibisigisigi bikomoka ku bukoloni.
Uyu mwami w’u Bubiligi agiye gusura RDCongo nyuma yuko agaragaje ko yicuza ku bikomere byatewe n’ubukoloni bw’Igihugu cye muri Congo birimo ubwicanyi ndetse n’ibindi byabangamiye uburenganzira bwa muntu.
Philippe Léopold Louis Marie, biteganyijwe ko agirira uzuzinduko rwe rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kumwe n’umwamikazi [umugore we] ndetse na bamwe mu Baminisitiri bo muri Guverinoma y’u Bubiligi barimo Minisitiri w’Intebe Alexander De Croo.
Biteganyijwe ku mu bikorwa bizakorwa na Philippe Léopold Louis Marie, harimo ikiganiro azageza ku Nteko Ishinga Amategeko ya RDCongo azatanga ari kumwe na Perezida Felix Tshisekedi.
Uru ruzinduko rwa mbere rwa Philippe Léopold Louis Marie akoreye muri RDCongo kuva yakwimikwa muri 2013, rubaye mu gihe iki Gihugu kiri mu bibazo by’umutekano mucye biri guterwa n’umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Igisirikare cy’Igihugu FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM