Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye mugenzi we João Lourenço wa Angola ko yiteguye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bakagirana ibiganiro.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare Tshisekedi yari i Luanda muri Angola, mu ruzinduko yari yagiye kubonaniramo na Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byabereye mu muhezo, ndetse yaba Kinshasa cyangwa Luanda nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ibyabyanzuriwemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yabwiye itangazamakuru cyakora ko kera kabaye Tshisekedi yaba yaremeye guhura imbonankubone na Perezida Kagame bakaganira.
Ni Tshisekedi mu mwaka ushize wari wararahiye ko ntaho azongera guhurira na mugenzi we w’u Rwanda usibye mu ijuru.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe abakuru b’ibihugu byombi bashobora kuzahurira ndetse n’aho bazahurira nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitngaza.
Tshisekedi yavuye ku izima nyuma y’uko ku wa 18 Gashyantare we na Perezida Kagame bari bahuriye mu nama nto yigaga ku bibazo bya RDC yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia.
Amakuru avuga ko muri iyo nama yari yateguwe na Lourenço, yaba we cyangwa Perezida Kagame nta wigeze avugana n’undi cyangwa ngo basuhuzanye.
Bucyeye bwaho Lourenço yongeye guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, gusa biba ngombwa ko buri umwe ahura na we ku giti cye.
Tshisekedi mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko atazigera aganira n’umutwe wa M23 uhanganye mu ntambara n’ingabo ze, gusa atangaza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda ahamya ko ari rwo rwateye igihugu cye.