Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bwa mbere atangaje icyahitanye abaheruka kurasirwa muri gereza nkuru ya Makala, aho yavuze ko abahungabanya umutekano w’iki Gihugu kwaribo barinyuma yo gutorokesha ziriya mfungwa byaje kurangira zirashwe hapfa 131.
Nibyo yagaragarije abaminisitiri mu nama idasanzwe, ubwo baganiraga kurizi mfungwa 131 zapfiriye muri gereza nkuru ya Makala, iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zishwe zirashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 02/09/2024, ubwo zageragezaga gucika ino gereza.
Ibiro bya minisitiri w’intebe wa RDC, byanasonuye ko Tshisekedi yasabye igisirikare cy’igihugu cye, igipolisi n’abashinzwe umutekano gukorera hamwe bakarwanya ibindi bikorwa byo gutoroka kwifungwa.
Perezida Félix Tshisekedi kandi yasabye ko mu gihe iperereza ryazaba rirangiye, abo rizagaragaza ko bagize uruhare mu mugambi wo gutorokesha imfungwa gereza ya Makala, baba ari abarimo imbere n’abarihanze yayo, bazafatirwa ibihano bikakaye.
Ni naho umukuru w’igihugu yahereye agaragaza ko kuba harimo abashaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu, abisanisha n’ibyabereye muri gereza ya Bunia mu ntara ya Ituri, tariki ya 07/09/2024.
Ibiro bya minisitiri w’intebe wa RDC, byatangaje bivuga biti: “Ntiyashubije inyuma ibyagezweho na Guverinoma, ashigikiye ku rindi geregeza ryateguwe muri Bunia tariki ya 07/09/2024, perezida Félix Tshisekedi yasabye igisirikare, igipolisi n’abashinzwe umutekano b’iki gihugu cyacu kuba maso.”
Patrick Muyaya umuvugizi wa leta , yasobanuye ko iperereza riri gukorwa ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, kandi ko ibizavamo bizamenyekana mu minsi itarenze irindwi.