Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2020 yavuze ko ateganya gusesa Guverinoma n’inteko ishingamategeko by’iki gihugu igihe bizaba bibaye ngombwa.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho byagiye bivugwa ko hari imyanzuro igihugu kiba gikeneye ko ifatwa ikabangamirwa n’abayoboke bishyaka rya Joseph Kabila yasimbuye risanzwe rinafite ubwiganze mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu.
Tshisekedi yasimbuye Kabila ku mwanya w’umukuru w’igihugu nyuma yo gutsinda amatora yo mu mwaka 2019. Ihererekanya rw’ubutegetsi ryabaye mu mahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenege mu mwaka 1960.
VOA itangazako kugeza ubu abaturage bavuga ko Perezida Tshisekedi atarabageza kubyo yabemereye bamutora, cyane ko ngo ibikorwa byinshi yakabaye akora n’bo mu ishyaka Front Commun pour le Congo, FCC rya Joseph Kabila .
Kuri iki Cyumweru mu ijambo ryaciye kuri Televiziyo y’igihugu , Perezida Tshisekedi yavuze ko yamaze gushiraho Komite ishinzwe kugena abazajya mu myanya ya Guverinoma Nshya n’ushinzwe no kugena abazahabwa imyanya mu nteko ishingamategeko.
Tshisekedi kandi yanongeyeho ko igihe byaba bidakunze ko abagize inteko ishingamategeko ashizeho batemerwa, azakoresha ububasha ahabwa n’amategeko agategeka ko hakorwa amatora bundi bushya.
Tshisekedi yanagaragaje ko inzobere muri Politiki yaganirije zamubwiye ko badashyigikiye ko ishyaka rye Cap pour le Changement, CACH ryiyunga na FCC ya Joseph Kabila Kabange.