Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo , yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Emirate Zunze Ubumwe z’Abarabu ashingiye k’ubucuruzi bwa Zahabu.
Ejo kuwa 13 Mutarama 2023, nibwo uwo muhango watangijwe ku mugaragaro i Kinshasa aho ibiro bigera kuri 28 bya zahabu ,byamurikiwe kompanyi z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciri zo muri Emirates Zunze Ubumwe z’Abarabu nk’ikimenyetso cyo gutangiza uwo munshinga.
Perezida Felix Tshisekedi , yahise atangaza ko amasezerano y’ubucuruzi bwa zahabu agiranye na Emirates Zunze Ubumwe z’Abarabu, ariyo yashatse kugirana n’u Rwanda ariko nti byakunda ku mpamvu atasobanuye.
Yagize ati:” Aya masezerano tugiranye na Emirates Zunze Ubumwe z’Abarabu niyo twifuzaga kugirana n’Umuturanyi, ariko nti byashobotse ku mpamvu zitandukanye.”
Aha byahise byumvikana ko ari u Rwanda, nyuma yaho Fortunat Biselele Umunyamabanga wihariye wa Perezida Tshisekedi ,ahishuye ko Perezida Felix Tshisekedi yari yaragiranye amasezerano y’ibanga na Perezida Paul Kagame arebana n’ubufatanye mu gucuruza zahabu.
Perezida Tshisekedi ,yakomeje avuga ko Uburasirazuba bwa DRC bukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro y’amoko atandukanye, ariko aho kugirango yungukire Abanyekongo n’igihugu cyabo, yatumye havuka imitwe myinshi yitwaje intwaro n’Ubucuruzi butemewe( Frauds) ndetse ko ariyo nkomoko y’ibyago DRC iri guhura nabyo muri ibi bihe.