Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi, yashinje ibihugu bikomeye ku Isi by’iganjemo iby’Uburengerazuba uburyarya bukomeye.
Ejo kuwa 17 Mutarama 2023 i Davos m’Ubusuwisi mu ihuriro ryiga k’Ubukungu bw’isi(World Economic Forum) igamije kwiga uko iterambere ry’Ubukungu ryagerwaho hadakoreshejwe ibyuka bihumanya ikirere , Perezida Thisekedi yavuze ko ibihugu by’Uburengezuba bidasiba kuzamura ijwi ryo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ariko ugasanga aribyo bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ibyo byuka ,bigamije kuzamura ubukungu bw’ibihugu byabo.
Yakomeje avuga ko ibi bihugu ,bica inyuma bigashyira umurongo ntarengwa ku bihugu by’Afurika kugirango nti bibyaze umusaruru umutungo kamere wabyo utanga imbaraga z’amashyanyarazi , bivuga ko bigomba kwitondera ibyo bikorwa kuko bishobora kwangiza ikirere ,ahubwo bigatanga akayabo k’Amadorari y’Amerika nk’impozamarira kuri ibyo bihugu bigerwaho n’izo ngaruka.
Perezida Tshisekedi, yongeyeho ko ako kayabo k’amafaranga, kagakwiye guhabwa Afurika kugirango yubake ibikorwa remezo biromo ingomero z’Amashyanyarazi bizayifasha kuzamura ubukungu idakoresheje uburyo bw’umutungo wo munsi y’ubutaka bushobora guhumanya ikirere.
Yagize ati « Tugomba kubwizanaya ukuri. Afurika niwo mugabane uzamura CO2 (Inyuka ihumanya ikirere) nkeya ku isi.
Ibihugu byohereza iyo myuka myinshi mukirere, usanga bitanga akayabo k’amafaranga nk’indishyi biha Afurika igerwaho n’izo ngaruka , ariko dusanga ibyo ari uburyarya bukabije kuko iyo natwe dushatse kubyaza umusaruro umutungo kamere dufite ushobora gutanga imbaraga z’amashyanyarazi zadufasha gutuma ubukungu bwacu buzamuka ,badushyiriraho imirongo ntarengwa bavuga ko tugomba kubyitondamo kandi natwe tubikeneye kugirango bidufashe mu iterambere no kuzamura ubukungu bw’Afurika.
Ni mugihe nyamara usanga ibyo bihugu, aribyo bizamura imyuka ihumanya ikirere ku kigero cyo hejuru kugirango bizamure ubukungu bw’ibihugu byabo“
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko ibi bihugu byagakwiye guha Afurika ako kayabo k’amafaranga kugirango ibashe kubaka ibikorwa remezo birimo ingomero z’amashyanyarazi , kugirango ibashe kuzamura ubukungu bwayo idakoresheje umutungo wayo uba munsi y’ubutka ushobora guhumanya ikirere .