Felix Antoine Tshisekedi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsembye avuga ko adateze kuva Kinshasa ngo yerekeze i Goma kuhashinga ibirindiro ,kugirango abe ariwe wiyoborera urugamba ahanganyemo n’Umutwe wa M23 no guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2018, Perezida Felix Tshisekedi, yijeje Abanye congo ko nibamuhundagazaho amajwi bakamutora , azahita ajya gushinga ibirindiro mu mujyi wa Goma , kugirango abe ariwe wiyoborera Operasiyo za gisirikare zigamije guhashya imitwe y’itwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC.
Icyo gihe, Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko agomba kubikora nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, utandukanye n’Abamubanjirije kubera urukundo ruhebuje afitiye igihugu cye n’abagituye.
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’igihugu RTNC ejo kuwa 8 Nyakanga 2023 n’Umunyakuru Tina salama, Perezida Tshisekedi, yabajijwe impamvu hashize imyaka igera hafi kuri itanu ari ku butegetsi, ariko akaba atarajya mu mujyi wa Goma kuyobora urugamba nk’uko yari yarabisezeranyije Abanye congo.
Mu gusubiza, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati:” Nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntekereza ko bitakiri ngombwa kwerekeza i Goma kuyobora urugamba. Ubu techonology yaragakemuye kuko nshobora gukurikirana no kugenzura Operasiyo za FARDC zose nibereye hano i Kinshasa .”
Perezida Thsisekedi, yakomeje avuga ko n’ubwo yari yabyemereye Abanye congo mbere y’uko ajya ku butegetsi, ngo nyuma yo kubujyaho yaje gusanga kujya kwiyoborera urungaba ari mu mujyi wa Goma, ntacyo byahindura cyangwa ngo bikemure Ikibazo.
Ati:” Ku bavandimwe banjye ubwo nari mu bikorwa byo kwiyamamaza , navuze ko nzajya kwiyoborera ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba ariko ubwo natangiraga imirimo, naje gusanga bitakiri ngombwa kujyayo kuko ntacyo byahindura .”
Perezida Tshisekedi, yahaswe ibi bibazo, mu gihe yari yarijeje Abanye congo ko mu gihe cy’Ubutegetsi bwe, azabasha guhashya no kurandura imitwe yitwaje intwaro yose , imaze igihe ihungabanya umutekano w’Abaturage mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Ni mu gihe kandi muri aka gace, Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai na FDLR , zimaze hafi imyaka ibiri, zihanganye n’Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Gusa igikomeje gutangaza benshi, n’uburyo Perezida Tshisekedi, yari yarijeje Abanye congo ko azahashya ndetse akarandura burundu imitwe yose yitwaje intawaro imaze imyaka uruhuri ihungabanya umutekano w’Abaturage mu Burasirazuba bwa DRC ariko ubu akaba ariwe uri gukorana nayo, aho akomeje kuyiha intwaro n’amasusu ,kugirango imufashe kurwanya Umutwe wa M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com