Perezida Felix Tshisekedi, yirukanye Fortunat Bisesele umujynama we wihariye uheruka gushyira hanze amabanga ye na Perezida Paul Kagame.
Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi ejo kuwa 15 Mutarama 2023, aho yahise amusimbuza Kahungu Mandungu.
Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, ivuga ko Pacifique Kahasha ushinzwe misiyo za Perezida Felix Tshisekedi na Fortunat Bisesele, bari babanje guhamagarwa n’urwego rushinzwe iperereza muri DRC (ANR) ariko nyuma yaho gato Perezida Tshisekedi ategeka ko barekurwa.
Fortunat Bisesele, yirukanywe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alain Foka ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aho yahishuye amabanga Perezida Felix Tshisekedi yagiranye na Perezida Kagame hataraza agatotsi mu mubano wabo.
Icyo gihe, Fortunat Bisesele yavuze ko Perezida Tshisekedi akijya ku butegetsi ,yasabye Perezida Kagame kumufasha gucuruza amabuye y’agaciro arimo zahabu, bitewe n’uko yamubonaga nk’umugabo ufite ubunararibonye kandi uziranye n’abashoramari bakomeye ku isi, akamusaba ko babyaza umusaruro ubwo bucuruzi m’uburyo bwakungukira ibihugu byombi.
Bisesele kandi, yongeyeho ko we ubwe yagiye aza i Kigali kenshi azaniye Perezida Kagame ubutumwa bukubiyemo uwo mushinga.
Mu mpera z’icyumweru gishize, perezida Tshisekedi yaciye amarenga avuga ko Umushinga yari afitanye n’umuturanyi ,yahisemo kuwukorana n’undi mufatanyabikorwa kubera impamvu zitandukanye .
Uyu mufatanyabikorwa ,ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu igihugu giheruka kugirana amasezerano na DRC mu gucuruza zahabu icujurwa muri DRC ,ndetse Perezida Felix Tshisekedi akaba yaragiye ayo magambo, mu muhango wo gutangiza iki gikorwa cyabereye i Kinshasa kuwa 14 Mutarama 2023.