Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Perezida Felix Tshisekedi yirukanye ku myanya yabo abacamanza batandukanye, bari mu buyobozi bwo hejuru.
Itangazo ryirukana aba bacamanza bose ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28Kanama ndetse banashyira hanze urutonde rw’aba bacamanza.
Aba bacamanza barimo uwari umujyanama mu kuru m’urukiko rw’ubujurire bwana Batena Tshingandu, hakaza uwari umucamanza m’urukiko rukuru bwana Kakwata Wabuya, hirukanwe kandi abacamanza bo m’urukiko rw’amahoro , aribo Mananasi Ituma hamwe na Faustin Kambere.
Nyuma y’iri tangazo kandi hagaragajwe ko hari abandi bacamanza 3 beguye ku mirimo yabo, muri bo harimo umucamanza w’imboneza mubano, Perezida w’inama y’igihugu y’abacamanza hamwe n’abajyanama 2 bari muri iyo nama .
Nta byinshi ku iyirukanwa ry’aba bayobozi byari byatangazwa, cyangwa se ngo hatangazwe impamvu bariya beguye.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune