Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Tito Rutaremara yagaragaje imitego Perezida Felix Tshisekedi yateze ubwo yarimo yiyamamaza, agatangaza ko naterwa azahita atera u Rwanda, nyamara bikaba ari inzira ndende idashobora kumuhira, ahubwo bikaba byaramushyize mu ihurizo rikomeye.
Uyu musaza w’Inararibonye muri politiki y’u Rwanda, yahamije ko Perezida wa Repubulika Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari mu gihirahiro ku buryo atazi neza niba azakomeza umugambi wo gutera u Rwanda.
Yakomeje agaragaza uburyo ubwo Tshisekedi yiyamamarizaga kongera kuyobora RDC, yatangaje ko azatera u Rwanda. Aribaza niba nyuma yo kwegukana intsinzi, uyu Mukuru w’Igihugu agihagaze ku ijambo rye.
Mu magambo ye yuzuye ubusesenguzi yanyujije ku rukuta rwe X, yakomeje agira ati “Felix Tshisekedi ubu ari mu gihirahiro, ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda na M23 yaramunaniye, agafata Kigali, akica Perezida Kagame nk’uko abiririmba hirya no hino.”
Rutaremara yakomeje avuga ko Tshisekedi atazi niba agomba kuganira na M23 yatsindiye ingabo ze muri Kivu y’Amajyaruguru. Ati “Ntazi niba azaganira na M23 bakumvikana uko bazaha amahoro n’umutekano muri Kivu.”
Yagarutse ku mateka ya vuba mu 2019, ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, asimbuye Joseph Kabila. Icyo gihe ni bwo yaganiriye n’abayobozi bo muri M23 ku buryo bakwifatanya mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Mu byo Tshisekedi yari yaremeranyije na M23 ni uko bagombaga gukora ‘Brigade’ 3 z’abasirikare kabuhariwe bari kuzahabwa inshingano yo kugarura umutekano muri iki gice cy’igihugu mu mezi atandatu gusa.
Rutaremara yagaragaje uko abakuru b’ibihugu bikikije RDC bari bashimiye Tshisekedi intambwe yateye yo kuganira n’abayobozi ba M23, bamwereka ko ari bwo buryo bwonyine bwagombaga kumufasha kugera ku ntego yari afite, ariko nyuma abanyapolitiki b’imbere mu gihugu bakamushyiraho igitutu kugeza ubwo yahinduye ibitekerezo.
Yagaragaje kandi ko kuba Tshisekedi amaze igihe yibasira u Rwanda na Perezida Kagame, abikomora ku nama yahawe n’aba banyapolitiki bungukira mu mutekano muke uri mu gihugu, barimo abarindirwa ibirombe n’imitwe ya Mai Mai ishinjwa ibyaha byinshi mu ntara za Kivu.
Nyuma y’aho Tshisekedi atsinze amatora, Rutaremara aribaza niba uyu Mukuru w’Igihugu azatera umugongo abanyapolitiki “bamushutse”, akemera kumvikana na M23, bagakomeza gahunda yari yaremeranyijeho n’abayobozi bayo, cyangwa niba azakomeza umurongo amaze iminsi agenderaho.
Yagize ati “Ubu rero amatora yongeye gusekera Tshisekedi; ese bambe arabyifatamo ate? Ese na none arajya muri M23 kumvikana na yo? Ese arajya muri bya bihugu byose kugisha inama?
Yongere ahangane na opozisiyo na ‘robbying’ z’abazungu cyangwa se araguma mu nzira yari yafashe yo kwanga u Rwanda, gufata Kigali, kwica Kagame?”
Rutaremara arahamya ko inama Tshisekedi yigiriye yo kwitabaza ingabo z’u Burundi ngo zimufashe guhangana na M23 zabayemo kwishuka, yibutsa uburyo uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje gutsinda izi ngabo, ugafata mpiri zimwe muri zo.
Arahuza ugutsindwa kw’ingabo z’u Burundi zagiye gufasha Tshisekedi kurwanya M23 n’amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye washinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero muri zone Gatumba, i Bujumbura.
Naho ku kuba Tshisekedi na Ndayishimiye bakomeza kuvuga u Rwanda nabi, Rutaremara yahamije ko ruzakomeza kubyihanganira kuko “bikorwa n’abadashoboye kandi badashobotse.”
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye byeruye mu ntangiriro za 2022, nyuma y’amezi make abarwanyi ba M23 beguye intwaro, bagashinga ibirindiro muri teritwari ya Rutshuru. U Burundi na bwo bwafashe byeruye uruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ibi Kandi bibaye mu gihe abanye Congo bategereje ibyo basezeranijwe na Perezida wabo ubwo yiyamamazaga, bityo uwavuga ko yabuze ayo acira n’ayo Amira kuri iki kibazo ntekereza ataba Ari kure y’ukuri.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com