Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongereye imbaraga mu ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabunga mu butasi, mu rwego rwo gukaza umutekano.
Nk’uko byatangajwe na Television y’igihugu cya Congo, yatangaje ko Perezida Tshisekedi afatanyije n’inama y’igihugu ishinzwe kurinda Cyber (CNC), bashyizeho servisi ishinzwe kugenzura ikoranabuhanga (Cyber).iyi serivisi igiyeho kugira ngo izafashe kumenyesha Umukuru w’igihugu amakuru ajyanye n’ibikorerwa kuri Internet ndetse no gukora ubutasi mu bica muri izi serivisi.
Umuhuza bikorwa w’iyi serivisi ni Jean Bukasa naho Bwana Liongo Mamanza Jean, akaba yashinzwe iperereza kuri Internet. Ibi bibaye mu gihe Madame Kyenge Malaika yagizwe umuyobozi w’ungirije ushinzwe kurinda Internet.
Umuhuza bikorwa w’iyi serivisi, Bwana Jean Claude Bukasa, yahoze ari umuyobozi w’ungirije wa François Beya Kosonga, yanahoze kandi ari umujyanama wihariye we.
Ibi bibaye, nyuma y’igihe gito Porofeseri Esambo Kangashe agizwe umujyanama mushya w’umukuru w’igihugu mu bijyanye n’umutekano.
Uwineza Adeline