Perezida Tsisekedi uyobora DRC ari gutegura inama yo guhuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bose kugira ngo bahuze imbaraga abone uko abaha ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, nk’uko yaherukaga kubisezerana na Eugene Gasana usanzwe abarizwa mu ishyaka PRCG.
PRCG ni urubuga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda , uru rubuga rukaba rufashwa na Perezida Tshisekedi, gutegura uburyo nyabwo bwo guhirika ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.
Iyi nama iteganyijwe yatumiwe mo Abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse bagomba guhurira I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu kwezi gushize ni bwo byatangajwe ko aba barwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira muri kimwe mu bihugu by’umugabane wa Afurika mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, nyuma y’ibiganiro uyu Eugene Gasana yari yagiranye na Perezida Tshisekedi.
Icyo gihe ntihigeze hatangazwa icyo gihugu icyo ari cyo, cyakora kugeza ubu bamaze gutangaza ko iyi nama igomba kubera mu gihugu cya Congo ari nacyo kizishingira ibikenerwa byose birimo itike y’indege izabazana,hoteli izabacumbikira,ibyo kurya n’ibindi nkenerwa ku munyapolitiki uri mu rugendo.
Ni nyuma y’iyabereye i Washington DC mu kwezi gushize yahuje abarwanya u Rwanda bari biganjemo abasanzwe baba mu bihugu birimo Leta Z’unze Ubumwe za Amerika na Canada.
Aba barimo Gasana Eugène [yahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni] umaze igihe yarahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa RNC n’abandi batandukanye.
Urugaga ruharanira ineza y’Abanyarwanda rwasohoye itangazo nyuma yo guhura ku wa 20 Gicurasi, rivuga ko icyari cyabahuje ari uguhuza amajwi hanyuma bagasaba Perezida Paul Kagame gufungura urubuga rwa Politiki ku banyarwanda bose kugira ngo bagire uruhare mu rugendo rwa Politiki y’igihugu cyabo.
Kuri iyi nshuro aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagiye guhurira muri Congo, mu gihe hashize umwaka iki gihugu kirebana ay’ingwe n’u Rwanda.
Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wadutse nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zitangiye imirwano n’ingabo za Congo.
Congo ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe w’inyeshyamba, ibyo u Rwanda ruhakana ahubwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi na we ubwe yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.
Uyu mu Perezida ubwe yigeze kumvikana avuga ati”Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe bacu ni barumuna cyangwa bakuru na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Abahanga mu bya Politiki batangaza ko uku kwiyegereza abarwanya Leta y’u Rwanda kwa Tshisekedi bisa no kongera ibinyoro mu bibembe mu mutekano w’ibihugu byombi, n’ubundi wari usanzwe uri mu manegeka.
Tsisekedi is making a big mistake .He will not survive this.