Umwe mubategetsi b’icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’abasoviyete Mikhail Gorbachev wanayibereye Perezida umaze iminsi micye apfuye, ngo imihango yo kumuherekeza iteganijwe ntizitabirwa na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.
Ibi byemejwe n’ibiro bya Perezida Kremlin aho bavuze ko Perezida Putin Vladimir atazitabira imihango yo gushingura no gusezera bwa nyuma kuri uyu mutegetsi wa nyuma wa Leta zunze ubumwe z’abasoviyete.
Dmitry Peskov umuvugizi w’ibi biro yavuze ko imirimo myinshi Putin afite itamwemerera kwitabira uwo muhango uzaba kuwa gatandatu. Yavuze ko perezida yahaye icyubahiro uyu mugabo ku bitaro by’i Moscow aho Gorbachev yaguye kuwa kabiri ku myaka 91.
Amavugurura yakozwe na Gorbachev yatumye intambara y’ubutita irangira, ariko anashyira iherezo kuri leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, ibyo Putin atishimiye.
Mu 2005, Putin yavuze ko gusenyuka kwa URSS byari “akaga karenze muri politiki mu kinyejana [cya 20]”.
Gusa mu butumwa bw’akababaro yageneye umuryango wa Gorbachev kuwa gatatu, Putin yashyizemo amagambo yo kumurata amusobanura nk’ “umunyapolitiki n’umutegetsi wagize akamaro kanini mu mateka y’isi”.
Kuwa kane, televiziyo ya leta yerekanye Perezida Putin ashyira indabo z’amaroza atukura ku isanduku ya Gorbachev aho iri ku bitaro byo mu murwa mukuru Moscow.
Umuvugizi w’ibiro bye yabwiye abanyamakuru ati: “Ariko akazi perezida afite ntabwo kazamwemerera kubikora tariki 03 Nzeri, niyo mpamvu yahisemo kubikora uyu munsi.”
Umuhango wo gusezera kuri Gorbachev, uzaba ufunguye kuri rubanda, uzabera mu nyubako ngari y’i Moscow izwi nka Hall of Columns.
Nyuma azashyingurwa mu irimbi ry’umujyi, iruhande rw’imva y’umugore we Raisa, wapfuye mu 1999.
Dmitry Peskov yavuze ko iyo mihango yo gusezera no gushyingura Gorbachev izaba irimo “ibikorwa” byo gushyingura umutegetsi, kandi leta irimo gufasha kubitegura.
Putin siwe wenyine mu bakomeye utazahaboneka. Benshi mu bategetsi bo mu bindi bihugu bashoboraga kwitabira ubu ntibemerewe kugera ku butaka bw’Uburusiya, mu kwihimura ibihano ibihugu by’iburengerazuba nabyo byafatiye abategetsi b’i Moscow.
Bamwe mu banyapolitiki bakuru muri Amerika, UK, EU, Ubuyapani, na Canada bari ku rutonde rw’ababujijwe kugera mu Burusiya, barimo na Perezida Joe Biden wa Amerika na Minisitiri w’intebe Boris Johnson w’Ubwongereza.
Umuhoza Yves