Mw’ijambo yashyize hanze umukuru w’igihugu cya Ukraine Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko agiye kugirana ibiganiro na Perezida w’ubushinwa XI JinPing,kugira ngo abafashe gushakisha umuti urambye ku ntambara imaze umwaka urenga iri kubera muri Ukraine.
Perezida w’Ubushinwa Xi Jinpin we yagaragaje igihe kirekire ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro kugira ngo intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine irangire kuko intambara yo ntacyiza cyayo uretse gusenya.
Uyu mu perezida kandi yavuze ko we icyo yifuza ari uko yabona ibihugu byombyi bifite amahoro kandi bisangira kuko bose ari abavandimwe aho guhuzwa n’amasasu.iki gihugu kandi cyasabye ko ubusugire bw’ibihugu bwakubahirizwa , buri wese akubaha mugenzi we.
Hagati aho amakuru atangazwa na leta ya Ukraine avuga ko Uburusiya budakozwa kuvana ingabo zabwo muri Ukraine,aho zimaze igihe kirenga umwaka ziri gusuka ibisasu ku ngabo n’ibikorwa remezo byo muri Ukraine.
Perezida wa Ukraine we akaba yifuza ko uyu Xi Jinping yababera umuhuza kugira ngo barebe uko bahosha ibibazo, aho gukomeza kumena amaraso y’inzira karengane amenwa n’I bi Bombe bisukwa muri iki gihugu
Perezida wa Ukraine yifuza ibi mugihe U burusiya n’Ubushinwa bifitanye umubano udasanzwe ndetse bombi umwe akaba afata mugenzi we nk’umuvandimwe we w’imena
Ibi nyamakuru bimwe na bimwe byo muri Amerika biherutse kwandika ko U bushinwa bui kohereza indege z’intambara za Drone mBurusiya kugira ngo iki gihugu kibashe gutsinda urugamba.
Ibi babivugaga mugihe ibihugu byo muburengerazuba bw’isi nabyo byari biri koherereza igihugu cya Ukraine indege n’ibitwaro bya rutura by’intambara.
Iyo witegereje ubu busabe bwa Perezida Zelesk rero bugaragaza ko akeneye ibiganiro kugira ngo amahoro aboneke.
Mukarutesi Jessica