Perezida wa Afurika Y’Epfo Cyril Ramaphosa yahawe urukingo rwa Covid1-9 rwo mu bwoko bwa Jonson & Johnson , rwatumijwe gusimbura urwa Astra-Zeneca rutavuzweho rumwe muri iki gihugu.
Ramaphosa yaherewe uru rukingo ku bitaro by’akarere ka Khayelitsha mu mujyi wa Cape Town imbere y’amagana y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter amaze guterwa uru rukingo , yavuze ko guterwa uru rukiko byihuse byoroshye kandi bidatera uburibwe.Yagize ati” Uku gukingirwa birihuse, biroroshye kandi ntibibabaza”
Perezida Ramaphosa yasabye abaturage ba Afurika y’Epfo byumwihariko abakora mu nzego z’ubuzima kwihutira kwiyandikisha ,kugirango bahabwe uru rukingo mu ba mbere.
Muri iki gisa n’umuhango cyanatambukanga kuri Televiziyo y’igihugu imbonankubone hanakingiwe Minisitiri w’ubuzima Zweli Mkhize wari uherekejwe n’itsinda ry’abakora mu nzego z’ubuzima bagera kuri 80 bose bakaba batewe inkiko zo mu bwoko bwa Johnson &Johnson..
Afurika Y’Epfo nicyo gihugu cya Afurika cyazhaajwe na Coronavirus cyane. Mu minsi ishize hari hemejwe ko hagiye gutangwa urukingo rwa Astra-Zeneca, gusa abaturage bahise barwamaganira kure nyuma yo kuvuga ko hari abo baruteye bikarangira bongeye kwandura covid-19.