Nyuma yuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ahaye imbabazi Paul Rusesabagina wari ufungiye ibyaha by’iterabwoba, agahita arekurwa, Perezida wa USA, Joe Biden yashimiye u Rwanda ku bw’iki gikorwa cyiza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ni umunsi w’amateka mu butabera bw’u Rwanda kuko Paul Rusesabagina wari umaze imyaka ibiri n’igice afunze, yahawe imbabazi n’Umukuru w’u Rwanda, agahita arekurwa.
Nyuma yuko Rusesabagina usanzwe afite uburenganzira bwo gutura mu Leta Zunze Ubumwe za America, afashwe akaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda, iki Gihugu cyahise gihaguruka gisaba u Rwanda kumurekura, ariko na rwo rukibera ibamba ruvuga ko rutagendera ku gitutu cy’amahanga.
Nyuma yuko Rusesabagina arekuwe, iki Gihugu cya USA cyagaragaje ko kishimiye iki cyemezo cy’imbabazi Perezida Kagame yahaye Rusesabagina.
Perezida w’iki Gihugu cy’igihangange ku Isi, Joe Biden ubwe yagize icyo abivugaho mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’iki Gihugu.
Muri iri tangazo, Biden yagize “Nishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura Paul Rusesabagina.”
Biden yakomeje agira ati “Umuryango wa Paul witeguye kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nifatanyije na wo ku bw’iyi nkuru nziza.”
Uyu Mukuru wa USA kandi yaboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iki gikorwa ndetse n’iya Qatar yagize uruhare mu biganiro byaganishije kuri iki cyemezo.
Ati “Ndashimira kandi abantu bose muri Guverinoma ya Amerika bakoranye n’iy’u Rwanda kugira ngo tugere ku mwanzuro mwiza.”
Perezida Paul Kagame yari aherutse gutangaza ko hari inzira yari iriho ikorwa iganisha ku ifungurwa rya Rusesabagina, aho yavuze ko hakozwe ibiganiro, kandi ko ku bw’inyungu z’u Rwanda, iki Gihugu cyagiye gifata ibyemezo biremereye birimo no kubabarira abatari bakwiye kubabarirwa bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.
RWANDATRIBUNE.COM