Muri iki cyumweru, Perezida, João Lourenço wa Angola yagiranye ibiganiro n’abakuru b’Ibihugu barimo uw’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uw’u Burundi.
Ni ibiganiro byo kuri telefone, aho João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, yahamagaye Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi.
Ku ikubiriro, João Lourenço yabanje kuganira na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye Inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu kiganiro bagiranye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Nyuma y’umunsi umwe yanahamagaye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, aza no guhamagara Felix Tshisekedi wa DRCongo.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’ibiganiro byahuzaga imitwe yitwaje intwaro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasojwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, i Nairobi muri Kenya.
RWANDATRIBUNE.COM
Pour trouver la paix durable,il faut en donner aux autres.Pourquoi le gouvernement du Congo ne veut pas à ce que les familles des m23 qui ont été maltraité,dispersé,tué et refugiés dans differents pays et qui est la principale cause des ces derniers de prendre les armes contre son gouvernemet.Poyrquoi mourrir hors de ton bercail suite aux autorités chetif..,ces families doivent rentrer et réjoindre leurs frères congolais.