Perezida w’u Belarus, Alexander Lukashenko yageneye impano y’imodoka ihinga (tracteur) mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, nk’ikimenyetso cy’ubucuti ibihugu byombi bifitanye.
Lukashenko yatanze iyi mpano kuwa Gatanu yifuriza Putin isabukuru y’imyaka 70 amaze avutse. Ubwo aba bayobozi bombi bahuriraga mu mujyi wa St. Petersburg, Lukashenko yahaye Putin icyangombwa cyemeza ko iyo modoka ihinga ibaye iye.
Lukashenko yabwiye abanyamakuru ko impano yahawe Putin, ari ikimenyetso cy’ubucuti ibihugu byombi bifitanye. Yavuze ko na we mu mirima ye afite tracteur imeze nk’iyo yahaye Putin.
Belarus izwiho inganda zikomeye zikora imodoka zifashishwa mu buhinzi, ibintu byatangiye kera icyo gihugu kikiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.