Kuri uyu wa 17Nyakanga I Kihaliu hatangiye inama yigirwamo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu Women Deliver ikaba yanitabiriwe na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde.
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yageze mu Rwanda aho yitabiriye aho nawe yaje kwitabira iyi nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 17 Nyakanga.
Perezida Zewde yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga mu 2023.
perezida Sahle-Work Zewde, ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe
Inama ya Women Deliver yitabiriye ihuriza hamwe abatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kurebera hamwe uburyo ihame ry’uburinganire ryarushaho gutezwa imbere ndetse abagore n’abakobwa bakigishwa uburenganzira bwabo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uretse Perezida Sahle-Work Zewde mu bandi banyacyubahiro bazayitabira bamaze kugera i Kigali harimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Graça Machel wari umugore wa Nelson Mandela, ni mu gihe umugore wa Perezida w’u Burundi na we ategerejwe i Kigali mu masaha ari imbere.
Biteganyijwe ko mu banyacyubahiro bazitabira iyi nama harimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde; Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos; Helen Clark wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande na Sima Bahous, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Bagore.Indege ya Ethiopia yazanye Perezida