Perezida wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló amaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Uru runzinduko rwa Perezida Sissoko byitezwe ko rugamije kubungabunga umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ku kibuga cy’ingege cya Kigali, Perezida Umaro Sissoco yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Biteganijwe ko kuri uyu munsi wa Mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Embalo asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma agirane ibiganiro na Mugenzi we Paul Kagame.
Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Embalo biteganijwe ko azasura agace kahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Uruzinduko rwa Perezida wa Gunea-Bissau biteganijwe ko ruzasozwa ku munsi w’ejo kuwa Kabiri, aho azakirwa ku meza na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.