Umukuru w’igihugu cya Guinea Col Mamady Doumbouya yabwiye abanyamerika n’abanyaburayi mu nama ya Loni ko bagomba kureka Afurika ikigenga
uyu mukuru w’igihugu yakomeje asaba abo mu Burengerazuba kureka gukomeza kwigira abarimu no gufata Abanyafurika nk’abana kugeza n’aho babahatira uburyo bw’imiyoborere bukwiriye gukoreshwa kabone nubwo bwaba butajyanye n’imibereho y’abatuye uyu Mugabane.
Ibi Col Mamady Doumbouya wageze ku butegetsi ahiritse Perezida Alpha Condé, yabigarutseho ku wa Kane ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu mugabo yabwiye Abanya-Burayi n’Abanyamerika ko uburyo bwabo bw’imiyoborere bwa demokarasi budakora kimwe muri Afurika kandi ibyo bakwiriye kubyumva.
Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu biri kuzambya ibintu muri Afurika “ari uburyo bw’imiyoborere twahatiwe, kandi bukaba budahuza n’ukuri kw’ibiba.”
Yasoje avuga ko “Igihe kirageze ngo mureke gukomeza gutanga amasomo ndetse muhagarike kwigira abayobozi bacu mu dufata nk’abana.”
Col Doumbouya yafashe ubutegetsi mu 2021, ni igikorwa yagaragarije abari mu iyi nteko ko “yakoze mu rwego rwo kurokora igihugu cyari kigiye kugwa mu kangaratete.
Uwineza Adeline